in

Birababaje: umugabo ufite abana barindwi ucuruza agataro akomeje gutera benshi agahinda

Umugabo utunzwe no gucuruza agataro kugirango atunge abana be barindwi akomeje gutera abantu agahinda nyuma yo kugaragaza uburyo yicuza kubera ko abana be babayeho nabi.

Kwaku Baafi, umaze kumenyera agataro, yahishuye ko iyo aza kumenya ko ubuzima buzamubihira atari kubyara abana barindwi bose. Mu kiganiro yatanze kuri YouTube , uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko yasobanuye ko kuba afite abana benshi ari zo ngorane ari guhura nazo mu buzima bwe. Yavuze ko ikibazo cy’amafaranga cyabaye ingume kuri we.

Yavuze ko kurera abana 7 ari ikibazo kuri we ndetse ko no kubishyurira ishuri bimugora na cyane ko nawe amashuri yamunaniye kandi yari afite gahunda yo kwiga akarangiza.

Yagize ati: ”Ntabwo nari nzi ko nindamuka ntarangije amashuri yanjye nanjye ubwanjye bizambera ibibazo gutya, mu minsi yashize ni bwo namenye ko kuba ntararangije ari ikibazo gikomeye kuko ubu mfite abana nta kindi kintu nshobora gukora. Abana banjye iteka mbabwira ko nibatiga batazigera bubahwa.

Ubu ndi kurera abana 7 kandi mbarera mu buzima bubi bw’agataro byose byatewe n’uko ntize. Nabyaye abana benshi kuko nta muntu nari mfite wo kumpa inama. Uwagombaga kumpa inama ntabwo nkimubona ni papa wanjye. Buri wese aba yumva yampa inama kubera ubuzima mbayemo”.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakaba bakozwe ku mutima n’iyi nkuru ibabaje y’uyu mugabo utorohewe n’ubuzima.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangije intambara y’amagambo kuri KNC ubwo bavugaga ko Gasogi United ari ingunguru irimo ubusa

Rayon Sports yahembye umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa 10