in

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangije intambara y’amagambo kuri KNC ubwo bavugaga ko Gasogi United ari ingunguru irimo ubusa

Ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko Gasogi United ari nk’ingunguru irimo ubusa kuko ari yo isakuza, iyiha ubutumwa ko itibagiwe ko ari yo yatumye ibura igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2021-22.

Iyi Kiyovu Sports ku munsi wo ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo izakina ma Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino Kiyovu Sports yateguye ku rwego rwo hejuru kubera ko iyifata nk’ikipe yatumye badatwara shampiyona y’umwaka ushize yegukanywe na APR FC iyirusha inota rimwe. Gasogi yabatsinze umukino umwe 2-0 undi barawunganya.

Ibi byafashwe nko gushotora perezida wa Gasogi United KNC dore ko nawe atajya yiburira ubu hategerejwe icyo ari busubize Kiyovu Sports.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birabe ibyuya:Nyuma y’imvune yo ku kirenge Neymar yagize hatangajwe imikino agiye kumara atagera mu kibuga

Birababaje: umugabo ufite abana barindwi ucuruza agataro akomeje gutera benshi agahinda