in

Rayon Sports yahembye umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa 10

Rayon Sports ifatanyije na SKOL bahembye Myugariro w’umurundi Ndizeye Samuel  nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa cumi.

Hari hashize iminsi igera kuri 3 uruganda rwa Skol rufatanyuje na Rayon sports batangaje abakinnyi batatu bazatoranwamo umwe uzahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa 10.

Abakinnyi bari bahiswemo 3 bari bayobowe na Willy Leandre Essomba Onana, Ndizeye Samuel ndetse na Musa Esenu ariko aba Bose bahigitswe na Ndizeye Samuel usanzwe akina nka myugariro.

Ibi bihembo byatangiye muri Cam Kigali ku isaha ya saa cyenda z’amanwa nkuko bari barabitangaje.

Iki kintu cyari gusanzwe muri Rayon Sports mu myaka ishize gusa muri iki gihe byari byarasinziriye gusa gikomeje ni kiza kuko gituma abakinnyi bakomeza gukora cyane ikipe ikabona intsinzi ihoraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: umugabo ufite abana barindwi ucuruza agataro akomeje gutera benshi agahinda

Ndimbati agarutse mu yindi sura aho asigaye acuruza inyama zifite amazina asekeje nk’indimbati, Nyirabayazana n’andi mazina menshi