in

Birababaje: Hasohotse inkuru mbi ku bakunzi ba Rayon Sports

Burya koko umunyarwanda ni we wabivuze ukuri ngo ntabyera ngo de mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo bidasanzwe hasohotse inkuru itaryoheye amatwi yabo.

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye ikipe ya APR FC igitego kimwe mu karere ka Huye mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wari witabire n’abantu benshi cyane baturutse hirya no hino mu Rwanda maze yegukana iki gikombe yari maze imyaka itandatu yose itumva uburyohe bwacyo.

Inkuru mbi yatashye mu bakunzi ba Murera ubwo umutoza wabafashije muri byinshi ndetse akabageza kubyo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batatekerezaga yatangazaga ko agiye gusohoka muri iyi kipe y’ubukombe mu Rwanda.

Mu magambo y’umutozo mukuru wa Rayon Sports Haringingo Francis yagize ati:” Ngiye gushyira umutima ku gushaka ikipe yo hanze y’u Rwanda kuko maze igihe kinini hano. Kugumana na Rayon Sports biragoye ubu”.

Uyu mutoza mukuru wa Rayon Sports wanayihesheje igikombe cy’Amahoro yatangaje ko atazigera akomeza gutoza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda kandi mu by’ukuri yari umutoza wagaragaje ko afite byinshi yatanga mu ikipe ya Rayon Sports.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umunsi: Umutoza wa Rayon Sports yahamagaye umugore we maze amwerekana imbere y’imbaga y’abafana ba Rayon Sports bari bari kwishimira igikombe bambuye APR FC (Ifoto bateruranye igikombe)

Videwo ya Weekend: Amashusho ya kapiteni Rwatubyaye Abdul ateruye igikombe yegukanye