in

Bimwe mu bintu abakobwa bakora bigashegesha imitima y’abasore ariko bakabyihanganira.

Buri muhungu uri mu rukundo birashoboka ko hari ikintu umukobwa bakundana yaba akora nyamara kimubangamira cyane ariko akitwara nk’aho nta kibazo afite kugira ngo adateza intonganya mu rukundo rwe.

Ni mu gihe abakobwa benshi bakora amakosa batanabizi bakababaza abakunzi babo kandi bitari bikwiye bazi ko ari ugukina Kandi bari gushengura umutima w’abakunzi babo.

Bimwe mu bintu abakobwa bakora bibabaza abahungu cyane ni ibi:

1.Kwirakaza bya hato na hato

Bamwe mu bakobwa usanga hari ubwo iyo ashaka kwitabwaho cyane ahinduka uko yari ameze agaceceka cyangwa akirakaza rwose ku bintu bigaragara ko ari amafuti. Ibi bibangamira ndetse bikababaza umuhungu bakundana nyamara umukobwa we atabikoreye kumurakaza, ahubwo yabikoze ngo yitabweho cyane kurushaho.

2.Gukerererwa bitari ngombwa

Birazwi ko abakobwa bakunda gusa neza rwose, iyo afitanye gahunda n’umukunzi we akora ibyo ashoboye ngo abe asa neza cyane. Iyo umukobwa ahugiye mu kwiyitaho, agatinza umukunzi we bitari ngombwa burya bibabaza cyane umuhungu.

3.Gusaba imbabazi cyane

Mu rukundo umukobwa cyangwa umuhungu buri wese ashobora gukorera undi ikosa, nta muntu udakosa! Iyo umuhungu yakoshereje umukobwa bakundana akamurakarira cyane, umuhungu agatangira gusaba imbabazi umukobwa ariko bigatwara igihe kirekire bibangamira cyane umuhungu kuko muri kamere yabo ntibakunda gusaba imbabazi cyane.

4.Gutekereza ko undi muhungu amurenze

Ibi tutanabivuzeho byinshi, birumvikana ko nta washimishwa no kugereranywa ndetse uwo bagereranyijwe akamusumbya agaciro. Bibabaza cyane umuhungu iyo umukobwa bakundana afite undi muhungu atekereza ko amurenze kuko nta mutekano wakumva ufite.

5.Kutigirira icyizere

Umuhungu ukunda umukobwa agerageza kumubwira uko amubona, niba asa neza cyangwa yambaye neza akabimubwira, bishengura cyane umuhungu iyo umukobwa atabyemeye nk’ukuri cyangwa ngo wiyizere niba akubwiye ko uri mwiza cyangwa wambaye neza ubyemere uko biri kandi ubyishimire unamushimire ku byo akubwiye.

6.Kuvuga ku basore bakundanye

Ni kenshi usanga umukobwa mu biganiro agirana n’umuhungu bakundana akunda kuzanamo abasore bakundanye, ibi bishengura cyane uwo musore bari gukundana kuko ashobora kubifata nko gusuzugurwa cyangwa kugereranwa n’abo bandi. Nyamara ugasanga umukobwa atabikorera gushaka kukubabaza cyangwa gushaka gusubira kuri uwo batandukanye, ahubwo aba yumva ari ibiganiro bisanzwe cyangwa byoroheje akakubabaza atabigambiriye.

7.Guhamagara buri kanya

Hari abakobwa bumva ko kwita ku basore bakundana ari ukubahamagara kenshi cyane, waba uri mu kazi, waba uri mu nama, waba uri kurya, waba uri kuruhuka, waba uryamye, waba uri muri siporo…ukabona aguhamagaye kenshi. Ibi birakaza cyane umuhungu akumva ko nta bwinyagamburiro afite, ariko umukobwa we aba yumva ari gukora ibintu byiza rwose ntaba agamije kurakaza cyangwa kubangamira umukunzi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: yatanze ikirego ko umugore we amuca inyuma, azanye na polisi amusanga arimo gusambana n’undi mugabo.

Umuhanzikazi Julianna Kanyomozi yagaragaje amarangamutima akomeye ku mwana we wujuje umwaka, nyuma yo gupfusha uwari imfura ye.