in

Rwanda: yatanze ikirego ko umugore we amuca inyuma, azanye na polisi amusanga arimo gusambana n’undi mugabo.

Bajya baca umugani ngo “akabaye icwende ntikoga“Umugabo witwa Manishimwe Samuel w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Mubuga akagari ka Gikombe umurenge wa Rubavu yagiye Kuri polisi kurega umugore we  ko amuca inyuma nyuma asubiranyeyo na polisi asanga Koko umugore we arimo gusambana n’undi mugabo.

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 11 Gicurasi 2021 mu masaha y’umugoroba.Amakuru avuga ko Manishimwe yagiye kuri polisi ya Rugerero avuga ko umugore we babana byemewe n’amategeko witwa Nyiraneza w’imyaka 28 y’amavuko ko ari gusambana n’umugabo witwa Nzatungwanayo Obed w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kibaya akagari ka Rugerero umurenge wa Rugerero.

Ngo nyuma y’uko Manishimwe atanze Amakuru ko umugore we Ari gusambana na Nzatungwanayo,ku bufatanye bw’urwego rw’ubugenzacyaha RIB na polisi, bagiye muri urwo rugo basanga Nyiraneza na Nzatungwanayo bari mu cyumba baryamye.Ubwo bamaze kubakinguza, basanze umugabo yambaye ubusa naho umugore akenyeye igitenge ikariso irihasi.

Amakuru avuga kandi ko abo baregwa uko Ari babiri basangamwe amacupa y’inzoga zitandukanye harimo abiri ya mutsing n’abiri ya Gatanu.

Src:realrwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byafashe indi ntera: Inkumi yahisemo kwandika icyapa irangisha umuhanzi w’icyamamare wayiteye inda akaburirwa irengero.

Bimwe mu bintu abakobwa bakora bigashegesha imitima y’abasore ariko bakabyihanganira.