in

Bigiye guhindura isura i Nyarugenge! APR FC yateye icyumvirizo ku mutoza ukomoka muri Portugal wabengutswe na Kaizer Chiefs

APR FC imaze iminsi micye isezereye uwari umutoza wayo Thierry Froger, yisanze mu rugamba rwo kwegukana umutoza Alexendre Santos ukomoka muri Portugal uri kwifuzwa na Kaizer Chiefs.

Alexendre Santos yahaye Petro de Louanda igikombe cy’uyu mwaka, ashobora gutangazwa muri APR FC nubwo ikipe ya Kaizer Chiefs nayo irimo kumuganiriza.

Mu kiganiro Alexendre Santos yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Angola, yerako yaganirijwe n’abayobozi ba Kaizer Chiefs, gusa amakuru atugeraho ahamya ko APR FC y’i Nyarugenge nayo imwifuza.

Nyamukandagiramukibuga ikomeje gushaka umutoza ndetse n’abakinnyi biri ku rwego rw’Africa kuko ariyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yousef Rahab wanzwe na Rayon Sports yibereye i Madrid aho bibera -Amafoto

Nel Ngabo abaye umuhanzi wa mbere ukoreye amashusho y’indirombo muri stade Amahoro ivuguruye -VIDEWO