in

Bidasubirwaho!Harmonize ashyize hanze umukunzi we w’ikizungerezi.

Nyuma y’iminsi Harmonize uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, yahishuye ko asigaye afite umukunzi mushya witwa Brianna.

Ibi Harmonize abitangaje nyuma y’iminsi amaranye n’uyu mukobwa bari mu buryohe bw’urukundo mu ruzinduko uyu muhanzi ari kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Harmonize yatangaje umubano we n’uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ahamya ko ari we bameranye neza mu bijyanye n’urukundo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yagize ati “Narimbitegereje igihe kinini kubwira buri wese icyo usobanuye kuri njye, ndashaka kukubwira ko ngukunda mu buzima bwanjye bwose.”

Harmonize yatangaje umukunzi we mushya nyuma y’iminsi bari kumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho banarebanye umukino wa Basketball wa Dallas Mavericks.

Uyu mukobwa udasanzwe uzwi cyane mu myidagaduro ya Tanzania, amakuru make amuvugwaho ahamya ko aba muri Australia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukozi wo mu rugo yasajijwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa imitungo yose ya nyirabuja.

Breaking news: Sam Karenzi wari umunyamabanga wa Bugesera FC areguye.