in

Bibiliya yanditswe mu myaka igihumbi ishize igiye kugurwa akayabo muri cyamunara

Bibiliya yanditswe mu myaka igihumbi ishize igiye kugurwa akayabo muri cyamunara.

Iyi ni Bibiliya ya mbere yanditswe mu rurimi rw’Igiheburayo , inamaze igihe kinini kurusha izindi dore ko imaze imyaka igihumbi, izajyanwa mu cyamunara muri Gicurasi uyu mwaka aho biteganyijwe ko izagurishwa agera kuri miliyoni 50$.

Iyi Bibiliya yitiriwe David Sassoon (yitabye Imana mu 1942) wayitunze igihe kinini, bivugwa ko yanditswe mu mwaka wa 900 ikaba igitabo cyanditswe n’intoki kizaba kigurishijwe amafaranga angana atyo.

Iyi Bibiliya yiswe Codex Sassoon ngo iburamo amapaji make, ikubiyemo ibitabo 24 biri muri Bibiliya y’Igiheburayo, ibitabo irusha igitabo kizwi nka Dead Sea Scrolls cyakoreshwaga cyane n’Abaheburayo ndetse n’Abayahudi mu myaka yo hambere.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

R.Kelly ari gusabirwa kongera gufungwa indi myaka myinshi yiyongera kuri 30 yari yarakatiwe

Ingabire Ange wabaye Miss Burundi wa 2016 yakoranye ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we -AMAFOTO