in

Bayibanye benshi! Rayon Sports yabonye abakinnyi bayibanye benshi ihita ifata umwanzuro wo gufata bamwe barimo n’abanyamahanga bayihenze cyane, ibashyira hanze y’ikipe

Bayibanye benshi! Rayon Sports yabonye abakinnyi bayibanye benshi ihita ifata umwanzuro wo gufata bamwe barimo n’abanyamahanga bayihenze cyane, ibashyira hanze y’ikipe.

Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports iri muri gahunda yo gutiza abakinnyi bane (4) mbere y’uko shampiyona itangira mu rwego rwo kugabanya abakinnyi ifite barimo n’abanyamahanga.

Kubera ubwinshi bw’abakinnyi ifite, Rayon Sports irashaka kugabanya abakinnyi ikoresha barimo abanyamahanga babiri.

Abakinnyi iyi kipe ishaka gutiza barimo:

1. Mugisha François “Master”

2. Mbirizi Eric

3. Iradukunda Pascal

4. Moussa Essenu

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza ikipe bajyamo bose kugira ngo bakomeze gukora.

Umunyamakuru wa Isango Star,Mihigo Sadam dukesha iyi nkuru aravuga ko ikipe ya Etincelles FC na Etoile de l’Est arizo zimaze kwegerwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports baganira kuri uyu mushinga.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza: Mudugudu yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gusanga indaya ye bayisohokanye mu kabari agatangira guteza akavuyo

Nyuma yo gutsinda APR Fc, Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’ikipe ikomeye muri Afurika mu mukino mpuzamahanga wa gishuti