in

Dore ibidasanzwe ukwiye kumenya kumugabo byagaragaye ko ariwe ufite izuru rirerire ku isi

Dore ibidasanzwe ukwiye kumenya kumugabo byagaragaye ko ariwe ufite izuru rirerire ku isi.

Umugabo wari ufite izuru rirerire ku isi yatumye benshi bacika ururondogoro kuri interineti nyuma y’ifoto ye yashyizwe hanze.

Bwana Thomas Wedders, ukomoka i Yorkshire, yamenyekanye cyane mu kinyejana cya 18 kubera kugira izuru rirerire ku isi – ryareshyaga na santimetero 19.

Uyu mugabo wakinaga imikino yakinirwaga mu masitade iburungushuye [circus]niwe ugifite agahigo ko kugira izuru rirerire kurusha abandi bose babayeho kugeza na nubu, nkuko Guinness World Records ibivuga.

Nyuma y’ifoto y’igishushanyo cye mu imurikagurisha rya Believe It or Not kuri Reddit, ibihumbi by’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga ndetse batunguwe cyane.

Urubuga rwa Guinness World Records rugira ruti: ’Hariho inkuru z’amateka zerekana ko Thomas Wedders, wabaga mu Bwongereza mu myaka ya za 1770 kandi akaba yari umwe mu bakinnyi bo muri Circus, yari afite izuru ripima uburebure bwa 19cm’

Amakuru arambuye y’ubuzima bwa Thomas ntabwo azwi neza, ariko, bivugwa ko yapfiriye i Yorkshire afite imyaka 50.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku nkuru y’umugabo wasanzwe yapfiriye muri gare ya Nyanza

Barangajwe imbere na Bruce Melodie dore urutonde rw’abahanzi byitezwe ko bazataramana na Joe Boy utegerejwe i Kigali mu kwezi gutaha