in

Baranasa! Hamenyekanye amagambo abavandimwe bonse rimwe baganiye ubwo umwe ikipe ye ya Police FC yari imaze kunyabika APR FC ibitego 2-1 – AMAFOTO

Mu mukino wahuje ikipe ya Police FC na APR FC, bikaza kurangira Police FC inyabitse APR FC ibitego 2-1, abavandimwe babiri buri wese yari yakiniye kandi bombi bari mu mazamu y’amakipe yombi.

Umukuru ni Kwizera Janvier bakunze kwita Rihungu wa Police FC na murumuna we Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.

Nyuma y’umukino Rihungu yagiye kuganira na murumuna we wari wababajwe cyane nuko ikipe ye itsinzwe maze aramuhumuriza.

Aganira n’itangazamakuru, Rihungu yabajijwe amagambo yabwiye murumuna we ubwo ikipe ye yabatsindaga, yagize ati “Naramubwiye nti ihangane mu mupira w’amaguru ni ko bigenda, hagati yacu hagombaga kugira ubabara gusa ukomere, ubyakire kandi wihangane ahubwo uharanire kuzatsinda umukino ukurikiraho ukwibagize agahinda k’uyu mukino.”

Rihungu yakomeje avuga ko nyuma yasanze Ishimwe ku modoka y’ikipe yabo maze aringera aramuganiriza.

Yagize ati “Nyuma ku modoka y’ikipe yabo, Ishimwe yarambwiye ati ’umva, twari hasi cyane muri uyu mukino’, ndamusubiza nti nta kundi mukomeze muhangane ntimucike intege mwihe intego yo gutsinda imikino yose isigaye wenda ntihazabura aho Kiyovu Sports itakariza mukayifata mukanayicaho mugatwara Igikombe [cya Shampiyona].”

Abavandimwe bonse rimwe Kwizera Janvier ‘Rihungu’ wa Police FC(wambaye umutuku hejuru) na murumuna we Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gakanzu kagaragaza imiterere ye ndetse kanasatuye hasi, Miss Mwiseneza Josiane yongeye gutitiza Instagram – AMAFOTO

Akumiro n’amavunja: Umugabo ageze kure ibikorwa byo kwitegura kwibaruka umwana we wa mbere