in

“Bamwe barangayaga abandi baranutse cyane” Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yatangaje ibintu byinshi byamuvuzweho abantu batigeze bamenya

Umukobwa wamamaye cyane kubera amashusho y’indirimbo yitwa “Please Me” y’umuhanzi Juno Kizigenza yagaragayemo yambaye mu buryo budasanzwe ndetse bigatuma benshi binjira mu buzima bwe cyane yatangaje byinshi abantu batigeze bamenya.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Yago kuri YouTube channel ye yitwa Yago Tv Show umukobwa witwa @ezy_greek yatangaje uburyo abantu bagiye bamuvuga nabi ndetse akanatukwa mu buryo bukomeye bitewe n’amashusho yagaragayemo y’indirimbo ya Juno Kizigenza ubwo yari yambaye mu buryo budasanzwe kandi akomoka mu muryango ukijijwe.

Uyu mukobwa avuga ko biriya yakoze aribyo bikwiye kuranga umuntu ugaragara mu mashusho y’indirimbo kugira ngo agaragaze ubunyamwuga kandi yanyomoje amakuru avuga ko haba hari umubano wihariye yagiranye n’umuhanzi Juno Kizigenza avuga ko bahujwe na kazi nta kindi kintu cyari kibyihishe inyuma.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwiza akoze agashya yereka Harmonize ko ntacyo amurusha

Ibintu umugabo wese agomba gukora niba ashaka kuramba ndetse nabo babana bakaramba