in

Mu maganya nk’aya Yeremiya! Jürgen Kloop atewe impungenge n’ibyo Chelsea imaze igihe ikora

Jürgen Kloop umudage utoza ikipe ya Liverpool yifatiye ku gahanga ikipe ya Chelsea irikugura abakinnyi ku isoko nk’aho ari ab’ubuntu.
Ikipe ya Liverpool iracakirana na Chelsea kuri uyu wa gatandatu. Ni umukino ugiye guhuza amakipe yombi atameze neza cyane kuko arigukubitwa umusubirizo byagera kuri Liverpool yo itari no kugura abakinnyi bigahumira ku mirari.

Jurgen Kloop utorohewe n’ibihe ikipe ya Liverpool irimo

Jürgen Kloop ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Liverpool Echo yavuze ko ikipe ya Chelsea nikomeza kugura abakinnyi kuri uyu muvuduko bizateza ikibazo gikomeye ndetse bigashyira ku gitutu andi makipe , ibintu Kloop abona ko bitazorohera andi makipe.
Kugeza ubu ikipe ya Chelsea imaze gusohora akayabo ka Miliyino 500 z’Amayero igura abakinnyi kuva mu mpeshyi ishize kugeza ku isoko ry’uku kwa mbere.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ivana Knoll wamamaye mu gikombe cy’isi yasubije uwamubajije niba ashobora gutangira gukina filime z’urukozasoni

Bamuherekesheje incyuro! Umutoza wa Brighton yifatiye ku gahanga Trossard wamuteye umugongo akijyira muri Arsenal