in

Mu Rwanda:umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 15 yiyahuye bikekwa ko yazize umusore yakundaga

Urujijo ni rwose ku mukobwa w’imyaka 15 wo mu karere ka Rusizi wasanzwe yiyahuye bamwe bakavuga ko yiyahuye kubera ibibazo byo mu muryango ariko abandi bakavuga ko yabitewe n’umusore yakundaga.

Uyu mukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bruno ruherereye mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, bamusanze mu mugozi yapfuye iwabo mu rugo kuri uyu wa Kane.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari afite ibibazo byo mu muryango kuko yarerwaga na Mukase ndetse na Se akaba aherutse gufungwa akanakatirwa n’inkiko.

Gusa andi makuru avuga ko mukase w’uyu mukobwa, wanamureraga, yahamagaye inshuro nyinshi uyu mwana w’umukobwa ariko akumva telefone ari kuyivugiraho ndetse bikaza kugaragara ko yavuganaga n’umuhungu bikekwa ko bakundanaga.

Uyu mubyeyi wareraga nyakwigendera, wababajwe n’urupfu rwe, asaba ko RIB yakora iperereza ryimbitse, hakamenyekana uwo muntu bavuganye mbere yuko yiyahura ndetse n’icyo bavuganaga.

Written by Jean Claude Harerimana

I am a news stories,articles writter and promote all kind of talents.

Kindly What'sApp or Call me on 250788674326

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bad Rama ari mu gahinda gakomeye

AMAFOTO: Dore ubwiza bw’umukobwa wagaragaye mu mashusho ari kwanga kwambara impeta y’umusore wari wamutereye ivi ku karubanda