in

Azi kurinda ijambo rye: Hamenyekanye umuntu udasanzwe watumye Mupenzi Eto’o na bagenzi be bafungwa

Azi kurinda ijambo rye: Hamenyekanye umuntu udasanzwe watumye Mupenzi Eto’o na bagenzi be bafungwa.

Mu minsi ishije nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Mupenzi Eto’o warushizwe kugurira ikipe ya APR FC abakinnyi yafunzwe uyu mugabo ntabwo yafunzwe wenyine ahubwo yafunganywe na Mj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari Team Manager w’iyi kipe ndetse na Mj. Nahayo Ernest wari umuganga.

Aba bose kimwe mu byaha bakurikiranyweho ni amarozi gusa Perezida wa APR FC Lt. Col Richard Karasira ku munsi w’ejo yatangaje ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari we wabigizemo uruhare rukomeye kugira ngo aba bagabo bafungwe.

Ibi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yari amaze iminsi abitangaje avuga ko adashaka umwanda mu mupira w’amaguru ndetse ko na bamwe mubakora ibyo bintu agiye kubikurikirana bakabihanirwa.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuvugo – Umutima Mubi Urikomeretsa Ukitoneka by Mizero Lambert

Amakuru yemejwe! Abayobozi batatu ba Apr Fc barafunzwe kubera Amarozi – dore amazina yabo