Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Apr Fc Lt Col Richard Karasira yasobanuye neza ko hari abakozi batatu ba Apr Fc bafunzwe bakekwaho amarozi.
Aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) n’umuganga Major Dr Nahayo Ernest.
Ibyo bakurikiranyweho byose byabaye ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro 2023, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 ikayisezerera.