in

Umuvugo – Umutima Mubi Urikomeretsa Ukitoneka by Mizero Lambert

Ninkubwira irindi ku mutima,

Ugapfuka amatwi rikayagwa inyuma,

Sinziyanga sinzaguhora inyuma,

Icyo nzakwibutsa “umutima si inyama”,

Icyo nzakora nzubaka ubuzima.

 

Ningukunda bikanga ukanyanga,

Si ubwa mbere nzaba ngerageje byanga,

Na Mama twatandukanyijwe n’umuganga,

Iyo mba uhitamo ibyo nge nari kubyanga,

Shahu nge kugwa nkabyuka ni cyo kindanga.

 

Numbabaza utabishaka sinzagushinja,

Nubikora ubishaka byo uzabyicuza,

Umutima mubi urikomeretsa ukitoneka,

Impamvu ntuza nizera uwandemye,

Kandi ubu undeba ndi kugutereta!

 

Ubuvandimwe bwacu

– Ni cyo gisigo cyacu.

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports yateze na KNC bemera gutanga amamillioni mu gihe umwe ikipe ye yatsindwa

Azi kurinda ijambo rye: Hamenyekanye umuntu udasanzwe watumye Mupenzi Eto’o na bagenzi be bafungwa