in

Azajya ayoza igitiyo! Hamanyekanye akayabo k’amamiliyoni Leandre Onana wa Rayon Sports agiye kugurwa n’ikipe yo mu Barabu

Rutahizamu wa Rayon Sports, Leandre Willy Essombe Onana, azasoza amasezerano ye muri iyi kipe ubwo shampiyona izaba irangiye, doreko ibura imikino 2 gusa ngo isozwe.

Nyuma y’amakuru yavuzwe ko ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ushaka uyu rutahizamu, hari andi makipe yo mu Barabu ashaka kugura Onana, gusa hari ihabwa amahirwe kurusha andi ikaba irikumuha akayabo k’amamiliyoni.

Amakuru dufite avuga ko ikipe ya Al-Jandal yo mu kiciro cya kabiri muri Arabia Saudite, iri gutanga ibihumbi 400 by’amadorari angana nka miliyoni 400Frw ategerejwe gutangwa kuri rutahizamu wa Rayon Sports Leandre Willy Essombe Onana.

Nta gihindutse, mu mwaka utaha w’imikino, Onana azaba ari gukina muri Arabia Saudite, ahari kubarizwa Cristiano Ronaldo we ukina mu kiciro cya mbere muri Al-Nassr.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda nti kica, Ubugira inshuro ya 5 urubanza rwa Titi Brown rwongeye gusubikwa(impamvu rwongeye gusubikwa yavuzweho) 

Nyina n’umwana barangirije icyarimwe amashuri yabo