in

Ayo amafaranga uyarye: Umusore yibye amafaranga arenge miliyoni 5 maze ayihera Mukuru we amusaba kuyirira

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwashyikirije umugore ukora ku kibuga k’indege amafaranga yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo.

Ngendabanga Merchiate yafashwe nyuma yo kwiba amafaranga akayaha mukuru we wita Nkunzimana Alex na we watwe muri yombi.

Uyu musore yari yateruye agakapu ka Nyirabuja we witwa Mukakabera Maria utuye kimironko aho kari karimo amafaranga y’amadorari, amayero n’amanyarwanda.

RIB yagaruje amafaranga angana na $2, 500, €1, 550 490, 000 Frw aho yahise iyashyikiriza nyirayo.

Muri ayo mafaranga harimo n’agapapuro nyirikwiba amafaranga yandikiye mukuru we ubwo yayamwoherezaga. Ako gapapuro kamusabaga kurya ayo mafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasabye abantu kutabika amafaranga yabo mu rugo ahubwo ko bagana amabanki.

Maria yashimiye RIB yagaruje amafaranga ye ndetse anacyebura abakibika amafaranga mu ngo.

Abo bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba n’ubufatanyacyaha.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwabuze gica! Amajwi ya Prince Kid yumvikanye asaba ‘Happiness’ yateje impagarara mu rukiko

Ibitangaza bikomeje kugaragara! Muri Congo hagaragaye umuntu washatse kwigana Yesu – VIDEWO