in

”Ruhuka mu mahoro” reba amwe mu magambo ateye agahinda yahereje indirimbo nshya ya Junior Rumaga yakoranye na Nyakwigendera Yvan Bravan akiriho

”Ruhuka mu mahoro” reba amwe mu magambo yahereje indirimbo nshya ya junior Rumaga yakoranye na Nyakwigendera Yvan Bravan akiriho.

Iyi ndirimbo yitwa Intago y’ubumwe igaragaramo uruhare runini rwa Bravan nk’umuntu mu busanzwe wakundaga ibihangano bya Gakondo.

Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze Junior Rumaga yagiye kuri Instagram ye avuga ko gusohora iyi ndirimbo biri mu bintu byamugoye cyane.

Yagize ati :”Intango y’ubumwe ni igisigo twakoranye na nyakwigendera Yvan buravan watashye kumunsi nkuyu kuwa 17 Kamena 2022, Mr kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg, ni igisigo bitanyoroheye gusohora kumpamvu yo kutakira mukuru wanjye wanagize uruhare runini muri iki gisigo nkuko mubyumva,

Yakomeje agira ati:”gusa ntakundi. Kiguturwe bitugu bya mukuru DUSHIME Burabyo Yvan (yvan buravan) kandi kibaturwa muryango wamwibarutse. RUHUKA MU MAHORO MUVANDIMWE”.

Iyi ndirimbo imaze amasaha macye hanze yishimiwe na benshi byumwihariko abakunze nyakwigendera Yvan Buravan kubera ubuhanga bwe mu muziki gakondo.

Reba Videwo y’ indirimbo nshya ra Rumaga

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wa Bahavu Jeannette witwa Freury Legend akomeje kugaragaza urukundo rutangaje akunda umwana we na Bahavu(Amafoto)

Austin yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi ba Yvan Buravan nyuma yo gushyira hanze amashusho basangira ifunguro(videwo)