in

AS Kigali umugongo ukomeje gucika, Inzitwazo zikomeje kuba zose kubatsinzwe! Ibyaranze umunsi wa 21 wa shampiyona mu Rwanda

Abasore ba Rayon Sports na Kiyovu bakomeje gusatira APR

Kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru mu masitade atandukanye mu Rwanda hakinwaga imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Wari umunsi waranzwe no gutsinda kw’amakipe akomeye cyane cyane ari imbere ku rutonde rwa shampiyona uretse Gasogi United na AS Kigali zatakaje.

Abasore ba Rayon Sports na Kiyovu bakomeje gusatira APR

Imikino yose yakinwe ku munsi wa 21:
Kuwa Gatanu AS Kigali yanganyije na Entincelles ibitego bibiri kuri bibiri.
Imikino yakinwe kuwa Gatandatu:

Gorilla Football Club yatsinze Rwamagana igitego kimwe ku busa.
Kiyovu Sports yatsinze Bugesera Football Club igitego kimwe ku busa.
Rayon Sports yagiye i Rubavu ihatsindira Rutsiro ibitego bibiri ku busa.
Imikino yakinwe ku Cyumweru:.
Marines Football Club yanyagiye Espoir Football Club ibitego bine ku busa.
Mukura VSL yatsindiye Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe.

Hakizimana Muhadjiri ukomeje gufasha Police FC

Ikipe ya Police Football Club yatsinze Sunrise ibitego bibiri kuri kimwe.
APR FC yatsinze Musanze Football Club ibitego bitatu ku busa.

Umunsi wa 21 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere usize urutonde rwa shampiyona ruhagaze gutya:


1. APR FC 43 Pts
2. Rayon Sports 42 Pts
3. Kiyovu Sport 41 Pts
4. AS KIGALI 38 Pts
5. Gasogi United 36 Pts (+9)
6. Police FC 36 Pts (+8)
7. Etincelles FC 34 Pts
8. Mukura 28 Pts

15. Marines Football Club 16 Pts
16. Espoir Football Club 11 Pts

Umusaruro w’imikino yose yakinwe

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ishimwe Naomi ntari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda (AMAFOTO)

Ibishyimbo birarikoze, Umugabo n’umugore besuranye ivumbi riratumuka bapfa ibishyimbo(Videwo)