in

Ariko birahenze! Igisubizo cyabonetse ku basore n’abagabo bagufi bifuza kongera uburebure

Mu gihe byari bizwi ko abagore aribo bongeresha ibibuno ndetse n’amabere, kuri ubu hari ubuvuzi buri gutera imbere bugenewe abagabo n’abasore bagufi aho babagwa amaguru bashaka kuba barebare.

Iyi serivisi yo gushaka kungera uburebure irahenze nk’uko bitangazwa na Dr. Shahab Mahboubian ukora mu kigo gitanga iyi serivisi ahitwa Burbank muri Leta ya California.

Dr. Shahab yavuze ko iyi serivisi itangwa ku bantu b’igitsina gabo b’ingeri zose, yishyurwa miliyoni 75 z’amanyarwanda kugira ngo ikorwe.

Ku mubago bikorwa ku kirenge, aho abaganga bakata amagufa y’imirundi ku maguru yombi maze bagasesekamo utwuma.

Hagati y’amezi atatu n’ane uwabazwe, buri munsi twa tuma tugenda tuzamurwaho santimetero imwe y’uburebure hifashishijwe ‘télécommande’ ikoresherezwa hanze y’umubiri maze igufwa rishya rigakurira hejuru y’utwo twuma, umwaka washira ugasubira kwa muganga bagakuramo twa twuma.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba Arsenal basimbutse urupfu aho bose bari gupfira rimwe

Umuhanzi Marina Deborah yatumye abantu bacika ururondogoro kubera ikibazo yabajije abamukurikira kuri Instagram