in

Abakinnyi ba Arsenal basimbutse urupfu aho bose bari gupfira rimwe

Amashusho ateye ubwoba agaragaza indege ya Boeing 737 yaka umuriro muri moteri, iyi ndege ikaba ariyo yari itwaye abakinnyi ba Arsenal y’abari n’abategarugori ubwo bari bavuye mu Budage gukina na Wolfsburg muri UEFA Champions League y’abari n’abategarugori.

Byari saa 7:30 ku kibuga k’indege cya Braunschweig Wolfsburg ubwo indege yari itangiye guhaguruka ariko abapilote babona kp muri moteri hatangiye kwaka umuriro bahita bayigarika basohora abagenzi byihuse.

N’ubwo uwo muriro wateye ubwoba yaba abari mu ndege ndetse n’abari aho ku kibuga, umuvugozi w’iki kibuga k’indege yatangarije ikinyamakuru Bild kp ntawahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke, gusa byabaye amahire ko byabaye itarahaguruka kuko byashoboraga guteza impanuka ikomeye cyane iyo iba yageze mu kirere.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Genda rukundo urimpumyi: Inkumi y’ubwiza budasanzwe yihebeye umusaza w’imyaka 66 ikomeje kuvugisha benshi(amafoto)

Ariko birahenze! Igisubizo cyabonetse ku basore n’abagabo bagufi bifuza kongera uburebure