in

Ariko abarayon bazi ubwenge Koko! Hamenyekanye impamvu itangaje yatumye Uwayezu Jean Fidel atumira abanyamakuru ngo bakine umukino wa gishuti

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakinnye umukino wa gishuti n’ikipe y’abanyamakuru ba Siporo ariko benshi bakunda impamvu ikomeye yatumye Perezida Uwayezu Jean Fidel ategura uyu mukino.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19 Weruwe 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti n’abanyamakuru bose bandika ndetse n’abavuga ibijyanye na Siporo, umukino urangira ikipe y’abanyamakuru ba Siporo batsinze ikipe y’abayobozi ndetse n’abafite aho bahurira na Rayon Sports ibitego 2-0.

Wari umukino mwiza cyane wari wahuruje abantu benshi baje gufana abayobozi ba Rayon Sports barimo Uwayezu Jean Fidel, Namenya Patrick, Haringingo Francis hamwe n’abandi. Ikipe y’abanyamakuru ba Siporo bakunzwe cyane hano mu Rwanda bigaragaje barimo Ephraim kayiranga, Hitimana Claude, David Mugaragu ndetse n’abandi banyamakuru b’imikino benshi.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori ikina n’Indahangarwa uza kurangira ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 5-1.

Nyuma y’iyi mikino yose Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yaje kugira ibyo atangaza ndetse n’impamvu nyamukuru yatumye bategura uyu mukino n’abanyamakuru ba Siporo.

Uwayezu Jean Fidel yatangaje ko gutegura uyu mukino byari ubusabane, ndetse Kandi bakaba bashaka gukorana n’abanyamakuru kugirango bateze imbere Siporo y’u Rwanda cyane ko ngo abanyamakuru bafite ijambo rikomeye ndetse na Rayon Sports ikaba ifite ijambo mu mupira w’u Rwanda.

Yagize Ati” Tugiye kujya twicara duhane ibitekerezo cyane ko football ihuza abantu. Tugiye kureba ntiba byashoboka dusinyane namwe, turebe icyo twakora kuko namwe nzineza ko mwifuza k’umupira w’u Rwanda watera imbere, kandi uruhare rwanyu rurakenewe cyane kandi natwe ni uko.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abanyamakuru bose ko bafatanya mu bikorwa byose kugirango bateze imbere umupira w’amaguru hano mu Rwanda ntukomeze gupfa nkuko we abibona kugeza ubu.

Yagize Ati” Dushobora kwicara tukareba, nzabibwira ubahagarariye hanyuma turebe icyo twabyaza uku guhura, ubu bufatanye mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru ntukomeze gupfa nkuko njyewe mbibona, sinzakomeze kubibona kuko njyewe ndabona urimo gupfa. Ibyo rero byashoboka cyane ko hariho ibirimo gukorwa ku rwego rw’igihugu, turizera ko ijwi ryacu, iryanyu nidushyira hamwe bizakunda. Icyo nicyo cyakurikiraho kandi ndizera ko muzakitwemerera nk’abanyamakuru ba Siporo.”

Ibi birori byose byabereye kuri Sitade yo mu Nzove aho ikipe ya Rayon Sports muri rusange isanzwe ikorera imyitozo. Byaje gusozwa no gusabana hagati y’izi mpande zombi baranywa ndetse bararya nkuko byari biteguwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyiza byo guseka utigeze umenya

Umukinnyi wahembwaga akayabo muri Rayon Sports yemeye kugabanya umushahara ku buryo bukomeye kugira ngo azongere amasezerano