“Ari kuvuna umuheha akiyongeza undi”: Lionel Messi yaraye yongeye kwandika amateka bigoranye ko hazaboneka undi mukinnyi ugerageza kuyagwa mu ntege.
Rutahizamu w’umunya Argentina Lionel Messi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi akomeje gukora ibidasanzwe kuva yagera mu ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika aho uyu mugabo amaze gutsinda ibitego 9 n’umupira umwe yatanze wavuyemo igitego mu mikino 6 gusa amaze gukinira iyi kipe.
Lionel Messi yaraye yujuje ibitego icyenda ubwo Inter Miami yanyagiraga ikipe ya Philadelphia ibitego 4-1 ibi byafashije Inter Miami kugera ku mukino wa nyuma wa League Cup kuva Messi yagera muri iyi kipe nta mukino yari yatsindwa.