in

APR yatobye amateka, Sunrise ishira umwuma w’iminsi 120! Ibyaranze umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda

Kuva ku wa Gatandatu , mu masitade atandukanye mu Rwanda hakinwaga imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere, ariko hakinwa ikirarane cy’umunsi wa 24 kuko utari warakinwe kubera ikipe y’igihugu yari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Umunsi wa 24 wongeye gusiga umubyigano ku gikombe cya shampiyona kuko gutsindwa kwa APR FC itsinzwe na Police FC ibitego bibiri kuri kimwe byatumye yegerwa na Rayon Sports cyane.

Intsinzi ya Kiyovu Sports imbere ya Gorilla ,i Muhanga yatumye Kiyovu Sports ihita yicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Ikindi cyaranze umunsi wa 24 ni ugutsinda kw’ikipe ya Sunrise FC nyuma y’iminsi 120 dore ko iyi kipe yaherukaga gutsinda AS Kigali mu mwaka ushize.
Imikino yakinwe kuwa Gatandatu:

Police FC 2-1 APR FC.

KIYOVU Sports 2-1 Gorilla FC.

Sunrise 3-0 Etincelles FC.

Mukura VS 3-2 ESPOIR FC.

Marines FC 2-1 Rutsiro FC.

Sunrise yabonye intsinzi nyuma y’iminsi 120

Imikino yakinwe ku Cyumweru:

Rwamagana FC 1-2 Rayon Sports ( warasubukuwe kuko ku wa Gatandatu ntiwari wararangiye.

Musanze FC 0-0 AS KIGALI

Bugesera FC 1-1 GASOGI United

Urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku munsi wa 26:

1. KIYOVU Sports 56 Pts
2. APR FC 53 Pts
3. RAYON SPORTS 52 Pts
4. Police FC 45 Pts


14. Marines FC 25 Pts
15. Rutsiro FC 21 Pts
16. ESPOIR FC 17 Pts.
Police FC yakuyeho agahigo kabi ko kumara imyaka 10 idatsinda APR FC

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore bose bibabere isomo: Umugabo yatandukanye n’umugore nyuma yogusanga isura ye itandukanye niyo yarafite bagiteretana

Yagiriye inama abagore bagenzi be: Hamisa Mobetto wahoze ari umugore wa Diamond Platunmz yabujije abagore kujya muri telefone z’abagabo babo