in

APR FC yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ko abakinnyi bayo bamaze amezi 2 badahembwa

APR FC yasohoye itangazo risobanura ko amakuru amaze iminsi avugwa ko itarahemba abakinnyi bayo mu mezi abiri ashize atari ukuri. Iyi kipe yemeje ko yubahiriza amasezerano ifitanye n’abakinnyi n’abakozi bayo, kandi ihemba ku gihe.

Mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo ku wa 13 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko amakuru avugwa ari ibihuha bigamije guharabika ikipe. Bwasabye abakunzi bayo n’Abanyarwanda bose kudaha agaciro ayo makuru adafite ishingiro.

Byongeye, APR FC yahakanye ibivugwa ko yasabye abafana gutanga inkunga yo kuyifasha kwitegura umukino wa Gasogi United. Iyi nkuru y’ibihuha yatangiye gukwirakwira ubwo APR FC yari yitegura gukina na Rayon Sports, umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, ikurikiye Gikundiro ifite amanota 43. Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, izakina na Gasogi United FC, ikomeza guhatanira igikombe cya shampiyona.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye muri Congo

ADEL AMROUCHE yahamagaye intwaro zizamufasha guhangana na Nigeria ndetse na Lesotho