in

APR FC yamenyesheje abakunzi bayo igihe iratangaza kumugaragaro abakinnyi bagomba gusezererwa

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kuba burimo gutangaza umukinnyi umwe kuri umwe bamaze gusinyisha, byamaze kwemezwa igihe batangariza abakinnyi barasohoka muri iyi kipe.

Amakuru avuga ko ubuyobozi budashaka gutangaza ko birukanye abakinnyi kubera ko abo bashaka kwirukana ari bo bafashije APR FC gutwara igikombe cya Shampiyona umwaka ushize, bivuze ko kubirukana ntabwo baba bahawe icyubahiro cy’ibyo bakoreye iyi kipe.

YEGOB twaje kumenya amakuru yuko ubuyobozi bwa APR FC, ku munsi wejo nibwo buzashyira ahagaragara abakinnyi batazakomezanya ndetse no mu makipe bazatizwamo abo bizashoboka.

APR FC iheruka gutangaza abakinnyi batandukanye bo yasinyishije barimo Pitchou, Lwanga, Ndikumana Danny ndetse na Pavel Nzila umuzamu ukomoka mu gihugu cya Congo Brazzaville.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urabona hari mu wuhe mwaka?, Ifoto ya Isheja Sandrine ubwo yari afite imyaka 23 icyo gihe yari inkumi atarashaka umugabo(ifoto)

Nkore iki? Mama umbyara mubikiye ibanga rikomeye ku buryo ndibwiye Papa atashobora no kubyihanganira kandi nange mfite ubwoba ko bizangira ho ingaruka