in

APR FC yamaze gusinyisha umunya-Ghana wavuzweho ibintu byo kugurisha imikino “Match Fixing”

Umukinnyi w’umunye-Ghana Richmond Lamptey yamaze gusinyira ikipe ya APR FC imyaka 2 nk’uko umunyamakuru mpuzamahanga Micky Jnr yabitangaje, aranavuga ko abandi bakinnyi baturutse muri Ghana tuza kubabona mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 27, ukina mu kibuga hagati asa n’usatira izamu, muri 2021 yaje guhagarikwa amezi 30 azize ibikorwa byo kugurisha imikino ndetse no kugena uko iri bugende gusa aza kujurira birangira akuweho ibihano yari yafatiwe ndetse anishyurwa amafaranga y’impozamarira.

Nyuma yo guhagarikwa ntibyamubujije guhita yerekeza mu ikipe ya Asante Koko aho yari agikina kugeza ubu. Richmond Lamptey yari amaze kuyikinira imikino 51 akaba yaratsinzemo ibitego 4.

Richmond Lamptey yakiniraga ikipe ya Asante Kotoko S.C y’iwabo ndetse akaba yaranyuze mu yandi makipe nka International Allies na Salam Zgharta.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yamukubise ingumi ahita yiruka! Hagaragaye amashusho agaragaza uburyo umunyamakuru Babu wa Isibo TV yakubise umuntu bikamuvuramo gutabwa muri yombi none ubu akaba yaranakatiwe – VIDEWO

Umutoza Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports, yasobanuye inkomoko y’ibibazo biri muri iyi kipe ashinja abayobozi bayo kuba nyirabayazana