in

Amwe mu magambo aharawe n’abasore mu gutereta abakobwa.

Ujya uvuga ijambo ndagukunda cyane? Ubusanzwe ijambo ndagukunda ni ijambo buri wese abwirwa akumva arahindutse muriwe bitewe n’ubimubwiye n’ukuntu abantu rihabwa agaciro cyane kuko ridakunze kuvugwa n’ubonetse wese.Icyakora hari andi magambo ushobora kubwira umukunzi wawe akamuryohera kurusha kuvuga Ndagukunda.

1.Nkwibonamo: Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo. Urumva ukuntu byaba bimeza bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza gusa.

2.Uri uw’agaciro kuri njye: Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga mesnhi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

3.Umfatiye runini. Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi. Umuntu abana n’abantu benshi mu buzima, aafashwa n’abantu benshi kandi bakomeye. Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

4.Tuzasazana: Ni ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye kandi riryohera abakundana kuribwirana ndetse kenshi.Si besnhi bakundana ngo bagere ku iherezo ry’ubuzima bwabo bakiri kumwe.Ingo nyinshi muri iki gihe ziri gutandukana zitamaze kabiri, iri jambo rero kuribwira uwo ukunda ni ikimenyetso ko nubwo hari benshi bitameze neza mu rukundo rwabo bikaba byabaca intege, iri jambo rimurema agatima akumva arahumurijwe.

Noneho umva iri ryo uko rivuga ubwo uriyumvisha gusazana n’umuntu hatabayeho urupfu nta kindi cyabatanya. Iri naryo riri mu magambo aryohera ugutwi cyane kurusha ndagukunda.

5.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe: Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha. Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye. Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore muto winjije bagenzi be 12 mu butinganyi kamubayeho.

Wari uziko imiterere y’amano yawe ishobora kukwereka ko uzaba umukire cyangwa umukene?