in

Umusore muto winjije bagenzi be 12 mu butinganyi kamubayeho.

Umusore wo muri Ghna ukora akazi ko kogosha witwa Kwame Amponsa wimyaka 23, yakatiwe n’urukiko rw’akarere ka Mpraeso igifungo cy’imyaka 114 azira kwinjiza rwihishwa abahungu 12 mu butinganyi.

Nk’uko umunyamakuru wa Star FM wari m’urukiko abitangaza, ngo ushinzwe imibereho myiza y’akarere ka Mpraeso yabonye icyerekezo cy’ibikorwa bya Kwame Amponsa.Yahise amenyesha umunyamuryango w’Inteko kuri Atawase wifatanije nawe kubimenyesha abapolisi.

Nyuma yo gufatwa kwa Kwame Amponsa, abandi bahungu 10 berekanye ko yabashoye rwihishwa muri icyo gikorwa kandi ngo yaryamanye nabo.Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Mpraeso wayoboye urubanza yabwiye abanyamakuru ko, buri gikorwa gihanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’ibiri.Ibyo bivuze ko 12 yikubye icumi ni 120. Icyakora kubera kudatakaza igihe cy’urukiko, imyaka itandatu yakuweho akatirwa 114.Yashishikarije kandi umuntu wese ufite amakuru y’inyongera kwigaragaza kugirango nayo acibweho urubanza no kumwongereraho indi myaka.

Umwe mu batangajwe n’iki gihano yagize ati: Imyaka 114? Biratangaje, birenze igihano cyo gufungwa burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video y’abanyashyuri bo muri segonderi bari gusomana ikomeje kwibazwaho byinshi

Amwe mu magambo aharawe n’abasore mu gutereta abakobwa.