in

Amashirakinyoma ku nkuru zivuga ko The Trainer ari mu munyenga w’urukundo na Isimbi Noeline wibagishije Amabere

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amafoto n’amashusho, agaragaza Izere Laurien umaze kubaka izina mu kumurika imideli nka The Trainer ari mu cyumba kimwe na Isimbi Noeline bikavugwa ko bari mu rukundo, The Trainer yabihakanye avuga ko nta rukundo rwihariye ruri hagati yabo.

The Trainer yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yasohokeye kuri Eagle View Lodge iherereye ku musozi wa Rebero, aho na Isimbi yagaragaje ko yaraye.

Ni amashusho yasamiwe hejuru n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bahamya ko aba baba bararanye.

Ibi byatumye hari abatangira guhuza aya mashusho no kuba bararanye bishimira urukundo rwabo.

The Trainer yabwiye IGIHE ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Isimbi, icyabaye ni uko bisanze ahantu hamwe bahasohokeye.

Ati “Nta rukundo ndimo na Isimbi. Twasohokeye hariya turi itsinda ry’inshuti.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Narose inzozi; Odion Ighalo ukinira Al Hilal yavuze iby’ inzozi yarose ari gukinana na Messi, bisa nkaho yamuhaye ikaze

Xavi n’abasore be bakomeje guhamya ko FC Barcelona ari umuriro wo kotera kure