in

Amasengesho ye azamukiza: Umunyamakuru Reagan yatangaje ibihembo bihambaye yahawe n’abakunzi ba Kiyovu Sports nyuma yo kubasengera bikaba amahire

Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Rigaju Reagan ukorera radio na televiziyo by’igihugu yatangaje amakuru avuga uburyo yahembwe n’abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze.

Reagan ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’imikino kuri radio Rwanda yasengeye ikipe ya Kiyovu Sports ayisabira gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda imaze imyaka myinshi cyane idakozaho imitwe y’intoki ibi abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports barabimwituye ku munsi w’ejo ubwo bakuraga intsinzi mu karere ka Musanze.

Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC igitego kimwe ku busa abafana bayo bishimiye intsinzi ku buryo buhambaye maze bamwe bapfunyika akavagari k’amafaranga umunyamakuru Reagan Rigaju wabasengeye kugira ngo bagere kuri iyo ntsinzi yifuzwaga na buri mukunzi wa Kiyovu Sports.

Ibi Reagan yabitangaje ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’imikino kuri radio Rwanda ari kumwe na bagenzi be aribo Rigoga Ruth hamwe na Kwizigira Jean Cloude.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: Umukozi wo murugo yishe uwari nyirabuja we akora n’ibindi bintu bibi cyane 

Abafana ba Rayon Sports babuze uko bagira maze bahimba indirimbo ibasubizamo imbaraga nyuma yo kwandagazwa na Gorilla FC – VIDEWO