in

Amarira yabo niyo abagejeje ku itsinzi! Diamond Platnumz yafashe amarira y’abana be ayahindura ibitwenge ubwo yageragezaga kubasiga ngo aze i Kigali wenyine

Diamond Platnumz utegerejwe mu birori bya Trace Awards & Festival yasezeranyije abana be Tiffah na Nillan yabyaranye na Zari ko azazana nabo mu Rwanda

Mu mashusho Diamond Platnumz yasanguje abamukurikira ku rukuta rwa Instagram, ubwo yari yasuye abana yabyaranye na Zari muri Afurika y’Epfo yabasabye gutunganya ibyangombwa byabo by’inzira ngo bazajyane i Kigali.

Yagize Ati “Ejo muzatunganye ibyangombwa byanyu by’inzira ku wa Kane tuzajyana muri Tanzania ndetse no mu Rwanda. Ndabasezeranya ntabwo mbasize ndaba ndi hafi ejo Mama azabajyana mutegure neza ibyangombwa by’inzira kugira ngo muzabashe kugenda.”

“Tuzajya Tanzania nyuma tujye mu Rwanda hazaba hari Trace Awards, ndabakunda tubonane mu gitondo, tubaye turi kumwe iri ijoro ntabwo byabashobokera ko twazajyana kandi ndashaka kubabona mutembera.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itsinda ry’abakobwa babiri bakunzwe cyane mu gihugu rikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubwiza n’imiterere byabo

Coach Gael yashyize ukuri kose hanze ku byamuvuzweho ko yashakaga kwica igitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura ndetse kandi yanavuze umukinnyi akunda ku Isi – VIDEWO