Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Amanyanga yakozwe mu igurwa rya Paul Pogba yagiye ahagaragara

Featured

Amanyanga yakozwe mu igurwa rya Paul Pogba yagiye ahagaragara

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangije iperereza ku igurwa ry’umukinnyi wahenze kurusha abandi mu mupira w’amaguru ku isi Paul Pogba ubwo yavaga mu ikipe ya Juventus yerekeza mu ikipe ya Manchester United. Nkuko byatangajwe uyu mukinnyi yaguzwe miliyoni 105 z’amayero, gusa FIFA ikaba yatangiye kugira amakenga ku gahimabazamusyi(Prime)kahawe umuvugizi w’uyu musore Mino Raiola.Football Leaks - La FIFA enquête sur le transfert de Pogba

Amakuru dukesha igitangazamakuru Mediapart, FIFA yatangiye iri perereza kuri uyu musore yibanda ku kumvikana kwe n’umuhagarariye ndetse n’amakipe yombi. Mu busanzwe iyo umukinnyi agurishijwe agahimbazamusyi kumuhagarariye gatangwa n’ikipe iri kumugura, ikipe igurisha igafata asigaye, gusa nkuko iki kinyamakuru kibitangaza Mino Raiola uhagarariye Paul Pogba akaba yarakoresheje amanyanga agafata agahimbazamusyi ku mpande zombi yaba Juventus yagize ayo imuha ndetse na Manchester United itanga ayo yagombaga kumuha. Uyu mugabo Raiola nkuko tubikesha iki gitangazamakuru akaba yarabonye Miliyoni 49 z’amayero kuri uyu musore y’agahimbazamusyi mu gihe byari byitezwe ko agomba gufata Miliyoni 27 z’amayero. Ibi bikaba bishase kuvuga ko uyu musore yaguzwe amafaranga yose hamwe miliyoni 127. Tukaba dukomeje kubakurikiranira icyo iri perereza rizakora nyuma y’aya manyanga ari gukekwa ko yaba yarakoze.

 

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Ubigenza ute by Niyo Bosco

By January 12, 2020

indirimbo

Ntimunywa by Safi Madiba ft dj Marnaud

By January 12, 2020

indirimbo

Feeling by Yvan ft Bruce Melodie

By January 12, 2020

indirimbo

Umubavu by Victor Rukotana

By December 31, 2019

Facebook

To Top