in

Amakuru yose ari kuvugwa muri NBA, Resultants na Transfers zose (Kevin Durant, LeBron James,..)

John Stockton wigeze kuba umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Utah Jazz yatangaje ko ashyigikiye ibitekerezo bya Kyrie byo kutemera gahunda y’ikingira rya Covid-19. Mu magambo ye, John yagize ati,”Nta mpamvu nimwe nakishyira mu mazi abira bigeze hariya kugira ngo nkine gusa.”

Amakuru akomeje gusohoka muri NBA nuko umukinnyi utarikingiza icyorezo cya Covid-19 kugeza ku iatriki ya 15 Mutarama atazemererwa kwinjira ku butaka bwa Canada. Ibi bireba amakipe afitanye imikino n’ikipe ya Toronto Raptors yahoo muri Canada.

Zion Williamson kuri ubu uri mu mvune yongerewe igihe yari kuzamara mu mvune afite guhera mbere ya Season ku kaguru k’iburyo bishobora gutuma yongera kuvanwa mu myitozo byari biteganyijwe ko azamaramo iminsi mikeya kugira ngo yongere agaruke.

Mu yandi makuru kuri uyu Zion Williamson nuko ikipe ya New Orleans Pelicans nubwo iri gutegura kumwongerera masezerano y’igihe kinini, biravugwa ko Zion ku giti cye atazabyemera.Zion afite amasezerano amugeza muri season ya 2021-22 turimo aho ahabwa akayabo ka miliyoni 10 n’ibihumbi Magana arindwi.

Transfers muri NBA

  • Ikipe ya Lakers n’imwe mu makipe ari kwifuza mYles Turner wa Indiana Pacers.
  • Ikipe ya Portland Trail Blazers nta biganiro ishaka kugirana n’ikipe ya Philadelphia 76ers ku musore wayo CJ McCollum muri transfer iyo kipe yo yahabwa Tobias Harris.
  • Ikipe ya Philadelphia 76ers iri mu biganiro n’amakipe atandukanye ku mukinnyi wayo Ben Simmons bishobora gutuma Damian Lillard/Shai/Ben Simmons bahindura amakipe muri iyo transfer.

 

Results NBA

Ku Cyumweru:

Washington Wizards 98-123 Utah Jazz

Cleveland Cavaliers 117-103 Sacramento Kings

Memphis Grizzlies 113-106 Houston Rockets

Miami Heat 118-92 Chicago Bulls

Philadelphia 76ers 102-93 Golden State Warriors

San Antonio Spurs 112-127 Denver Nuggets

New York knicks 97-112 Milwaukee Bucks

Kuwa Mbere

Detroit Pistons 104-116 Brooklyn Nets

Oklahoma City Thunders 84-103 Dallas Mavericks

San Antonio Spurs 112-97 New Orleans Pelicans

Portland Trail Blazers 111-116 Minnesota Timber Wolves

Los Angeles Lakers 106-94 Orlando Magic

 

Uduhigo:

  1. Kevin Durant yaraye atsinze manota menshi mu mukino umwe muri uyu mwaka(51pts)
  2. LeBron James yaraye akoze triple double ye y’i 101

 

 

 

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Koffi Olomide uherutse mu Rwanda yajyanwe mu nkiko.

Akamaro ko kumva umuziki ku mugore utwite