in

Koffi Olomide uherutse mu Rwanda yajyanwe mu nkiko.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rurasoma umwanzuro ku rubanza ruregwamo icyamamare mu muziki wa Rumba Koffi Olomide akurikiranyweho guhohotera abakobwa bahoze ababyinnyi be.

Mu Ukwakira 2021 Koffi Olomide yitabye bwa mbere urukiko rw’ubujurire rwa Versailles yisobanura ku byaha akurikiranyweho byo gusambanya ku ngufu no gushimuta abakobwa bahoze ari ababyinnyi be.

Mu 2019 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 gusa ntiyigeze atabwa muri yombi dore ko Atari yanitabiriye iburanisha.

Mu bujurire Koffi Olomide yaburanye ahakana ibyo ashinjwa, ariko ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka umunani.

Ibirego uyu mwami wa Rumba ashinjwa byatanzwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2013 aho bivugwa ko ibyaha byo gusambanya ababyinnyi be ku ngufu no kubashimuta byabaye hagati y’umwaka wa 2002 na 2006.

Koffi Olomide yireguye avuga ko ibyo kubuza aba bakobwa kugira aho bajya yabikoze kugira ngo badatoroka bakanga gusubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ibyo kubasambanya nabyo yavuze ko bitigeze bibaho kuko nta nshuro n’imwe yigeze aba ari kumwe nabo nta wundi muntu uhari.

Ibirego uyu mwami wa Rumba ashinjwa byatanzwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2013 aho bivugwa ko ibyaha byo gusambanya ababyinnyi be ku ngufu no kubashimuta byabaye hagati y’umwaka wa 2002 na 2006.

Mu Mpera z’Ukwezi k’Ugushyingo 2021 ubwo hitegurwaga igitaramo yakoreye mu Rwanda, abaharanira uburenganzira bw’abagore bagaragaje ko adakwiye kwemererwa gukandagira ku butaka bw’u Rwanda kubera ibi byaha bikomeye ashinjwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi wariye karungu yateje imirwano ku ishuri nyuma yo gukubita umwana we.

Amakuru yose ari kuvugwa muri NBA, Resultants na Transfers zose (Kevin Durant, LeBron James,..)