in

Amakuru yose ari kuvugwa muri NBA, Resultant na Transfers (Kyrie aragaruka vuba,..)

Jerami Grant, umukinnyi wa Detroit Pistons uri kwifuzwa n’ikipe ya Los Angeles Lakers aramara ibyumweru bitandatu hanze nyuma yo kuvunika urutoki rw’igikumwe. Ikipe ya Lakers ntago ariyo yonyine imushaka dore ko na Portland Trail Blazers nayo iri kuvugwa muri iyo transfer.

Ikipe ya San Antonio Spurs kuri ubu irifuza kuba yagura umukinny ukomeye wayifasha muri iyi season ari nayo mpamvu hari amakuru avugwa ko muri yo transfer ishobora gutuma abakinnyi barimo Buddy Hield na Marvin Bagley III bashobora gusohoka muri iyi kipe kugira uwo mukinnyi aboneke.

Mu ikipe ya Los Angeles Lakers, Talen Horton Tucker ni umwe mu bakinnyi bari kwifuzwa n’amakipe menshi bivugwa ko agera kuri 7 kugeza ubu gusa abegereye iyi kipe batangaza ko transfer ye n’ubwo iri gufata umurego bizasaba byinshi bihambaye kugira ave muri iyi kipe.

Mu ikipe ya Indiana Pacers, abasore bayo babiri bari kuvugwa muri iri soko aribo Sabonis Domantas na Myles Turner. Kuri ubu ikipe ya Phoenix Suns na Sacramento Kings ziri mu buganiro n’ikipe ya Indiana ku buryo babonamo uwo musore w’iyo kipe.

Hari amakuru ari kuzamuka muri NBA yuko Kyrie Irving yaba ari mu nzira zo kugaruka mu ikipe ye ya Brooklyn Nets nyuama yo kuura igihe kirekire bitewe n’ikibazo ahanini gishingiye ku nkingo za Covid-19

Mu yandi makuru, hari umu scout utashatse ko amazina ye ajya hanze muri NBA watangaje ko rurangiranwa LeBron James ariwe muntu wangije ikipe ya Los Angeles lakers nyuma yo gutuama bakora transfer kuri we zitari zikenewe. Mu mazian yashyize hanze hari Russel Westbrook kuri we utari ukenewe muri Lakers.

Resultants muri NBA

Cleveland Cavaliers 105-94 Miami Heat

Indiana Pacers 100-102 Golden State Warriors

Toronto Raptors 124-101 Sacramento Kings

Atlanta Hawks 126-132 Houston Rockets

Boston Celtics117-103 Milwaukee Bucks

Memphis Grizzlies 126-91 Philadelphia 76ers

Dallas Mavericks 120-96 Charlotte Hornets

Denver Nuggets 113-107 Washington Wizards

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’uburanga yagiye gusura umukunzi amutunguye, ibyo yaboneyeyo ni ishyano(Video)

Ibyo Anita Pendo yakoreye abafana be ntibazabyibagirwa.