in

Amakuru meza ku bafana n’abakunzi ba Cristiano Ronaldo bari bafite ubwoba bw’akazoza ke mu ikipe y’igihugu

Nyuma yo gusezererwa muri 1/4 mu gikombe cy’isi, Cristiano Ronaldo ntabwo agiye gusezera mu ikipe y’igihugu ya Porutugali nkuko abantu bamwe bari babyiteze.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Correio da Manhã cyandikirwa muri Portugal, cyemeza ko Cristiano Ronaldo atazasezera mu ikipe y’igihugu ya Porutugali ahubwo ko azakomeza kuyikinira ndetse akanayiha ikintu gikomeye.

Correio da Manhã ikomeza ivuga ko Cristiano Ronaldo azakomeza gukinira ikipe y’igihugu ya Porutugali byibuza kugeza mu gikombe cy’i Burayi (EURO 2024) kizaba muri 2024.

Biteganyijwe ko Cristiano Ronaldo azaba ayoboye ikipe ya Porutugali izitabira EURO 2024 izaba mu mpeshyi ya 2024 mu gihugu cy’u Budage.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

”Uri ikiremwamuntu kidasanzwe” Butera Knowless yabwiye amagambo akomeye inshuti ye magara

“Cristiano yarananiwe, Messi aracyasaza imigeri” Umukinnyi ukomeye wa Croatia yatangaje amagambo yateye ubwoba abafana ba Argentine ya Lionel Messi