in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Amakuru atari meza kuri Papa Cyangwe na Ariel Wayz

Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe na Polisi y’igihugu nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, tariki 09 Ukwakira 2021.

Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y’amasaha yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Barimo abagera kuri 78 bafatiwe muri ‘Appartement’ yashyizwemo akabari kandi kadafite ibyangombwa byo gukora nk’akabari. Ubwo inzego z’umutekano zajyaga kubafata ahagana saa Cyenda z’urukerera, abo bantu banze gufungura, ndetse bamwe muri bo bagerageza gutoroka.

Abandi bagera muri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.

Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.Muri bo harimo umuraperi Papa Cyangwe wafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z’ijoro] bafata amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muraperi.Umuhanzikazi Ariel Wayz na we yagaragaye muri aba bafashwe barenze ku mabwiriza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru iteye agahinda y’umunyarwanda wamaze igihe kinini bazi ko yapfuye ,none dore uko yabaye

Umukobwa yatunguwe n’umusore amwambika impeta nyuma yo kumwumvisha umunyenga wo mu ndege.