in ,

Iyo ukize baraza: Hagaragaye umugore uvuga ko ari we mubyeyi w’umukinnyi Frank Kessie wakuze atagira Mama we

Umugore ukomoka mu gihugu cya Liberia yatangaje ko ari we mama w’umukinnyi ukomeye cyane mu ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire ndetse no mu ikipe ya FC Barcelona ubusanzwe wakuze atazi nyina umubyara.

Nancy Payne ukomeje kwiyitirira kuba umubyeyi wa Frank Kessie avuga ko yabyaranye n’umugabo wakomokaga mu gihugu cya Cote D’Ivoire wari utuye mu gace kitwa Sinoe muri Liberia gusa ngo nyuma uwo mugabo yaje gufata Frank Kessie hamwe n’undi mwana bari barabyaranye abajyana mu ishuri akaba ari nabwo aheruka kubaca iryera.

Uyu mugore witwa Nancy akomeza avuga ko yaje kumenya amakuru y’uko Frank Kessie na murumuna we berekeje ku mugabane w’i Burayi ngo akaba ariyo mpamvu akomeje gushakisha uruhindu uyu mukinnyi wa FC Barcelona ngo bahure.

Umukinnyi Frank Kessie w’umuhanga cyane mu kibuga hagati nta na rimwe arumvikana avuga kuri nyina umubyara ahubwo yavuze kuri Papa we anatangaza ko yakinnye umupira mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire nyuma akajya mu gisirikare ndetse akavuga ko Papa yapfuye yishwe n’uburwayi afite imyaka 11  y’amavuko.

Frank Kessie ku bantu bareba ruhago bakunze ku mubona yishimira igitego atera isari ntibamenye impamvu ngo burya abari guha icyubahiro Papa we umubyara witabye Imana akiri muto cyane gusa n’ubwo uyu mugore wo muri Liberia akomeje gukwirakwiza inkuru y’uko ari we Mama wa w’uyu musore we nta kintu arabivugaho.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Hari bamwe mu baturage batangiye gusenyerwa amazu yabo none babuze aho berekeza – AMAFOTO

Amakuru agezweho: Ikigo Meta cyatangaje inkuru nziza ku bantu bose bakoresha urubuga rwa What’s App bandikirana ubutumwa butandukanye