in

Amakosa mabi abagore bakora mu rukundo bakwiye guhagarika bwangu.

Ni kenshi abagore bavuga ko batanezerewe mu mubano wabo cyangwa mu ngo nabo bashakanye. Uku kutishima babishinja abandi nyamara ntibatekereze ko baba ari bo ba nyirabayazana b’uwo munezero mucye w’abagabo babo.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa abagore bakora mu rukundo bakwiye guhindura.

1. Kutiyitaho

Abagore benshi bagwa muri iri kosa nyuma yo gushaka. Mbere yuko umugore abana n’umugabo aba asa neza , nyamara yamara gushaka agatangira kugabanya kwiyitaho ari byo bishobora gutuma umugabo atongera kumwishimira nka mbere.

2.Gufata imibonano mpuzabitsina nk’ingurane.

Abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk’igicuruzwa maze bagakangisha abagabo babo kudakorana nabo imibonano mpaka bagize icyo babaha.Ni ikosa rikomeye kuko kwanga kuryamana nuwo mwashakanye si byiza.

3.kutizera umugabo

Iri ni irindi kosa umugore aba akwiye kureka kuko byangiza imibanire yabashakanye.Birumvukana ntabwo wasangira umugabo nabandi bagore ariko nanone niba utizeye umugabo wawe kuki wemera ko mubana?

4.Amahane

Nta mugabo ukunda umugore w’umunyamahane , nubwo yakwihangana ,menya ko bitazaguma gutyo. Si byiza kumva ko ibibazo byakemuka iteka ari uko iteye induru.Ntiwakwitega amahoro mu rugo mu gihe winubira buri kimwe.

5.Kugira inshuti mbi

Iri ni irindi kosa ribi abagore benshi bagwamo kandi risenya ingo nyinshi .Ni ngombwa ko uhitamo inshuti neza kuko si buri wese wagira icyo akumarira.

6.kwirengagiza inda y’umugabo wawe.

Birumvikana ushobora kuba ufite akazi, uhugiye mu zindi nshingano, ariko kudatekera umugabo ni ikosa rikomeye.Kuba ufite umukozi wo mu rugo ni byiza ariko kandi kugirango wigarurire umutima wumugabo wawe bihera mu gushimisha igifu cye.

7.Kutihangana

Umugore utihangana ni ikosa rikomeye mu mibanire y’abashakanye , kugirango umubano urambe ni ngombwa kwihangana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru isekeje y’uburyo abapasiteri basabye umukobwa w’uburanga gukurura abayoboke akoresheje ikimero cye.

Abantu bakutse umutima bongeye kubona umukobwa umaze imyaka 6 apfuye .