in

Amakosa 7 abakobwa bari single(badafite abakunzi) bakunze gukora iyo bakinjira mu rukundo ‘irinde aya makosa niba ushaka urukundo rurambye’ 

Mu rukundo haberamo udutendo twinshi utamenya kandi rimwe na rimwe aba ari twiza ariko iyo tubaye tubi, urukundo ruba rugeze mu marembera.

Mukobwa irinde aya makosa abakobwa bose bari single bakunze gukora niba ushaka ko urukundo rwawe ruramba.

1.Igihe ugeze mu nzu y’umusore irinde kwiha uburenganzi kuri buri kimwe mu gihe we atabiguhereye uburenganzi, iyo wihaye uburenganzira kuri buri kintu, umusore ntiyagufata neza habe nagato.

2. Igihe uri guteretana n’umusore(dating time), ntukajye kumusura urikumwe n’inshuti zawe z’abakobwa kuko icyo gihe uzaba uri kumujyemura, umusore wese mukiri guteretana biroroshye kumutwara.

3. Ntukabwire umusore ingano y’amafaranga aguha igihe cyose wamusabye amafaranga, ujye utegereza azajya yibwiriza ayo aguha, kereka igihe akubajije ayo ukeneye.

4. Muko hagarika kubaza umusore niba Mama we akiriho cyangwa yaritabye Imana, icyo kibazo ni kimwe mu bigora abasore cyane kandi bikababaza, ntuzongere kukimuhaza.

5. Ntukinjire mu buzima bw’umusore ngo utangire ube impamvu y’amakimbirane hagati ye n’umuryango we, kuko urwo rukundo rwanyu ntirwahirwa.

6. Muko hagarika gusura umusore ntakintu umushyiriye, kabone niyo yaba ari umugati, kuko abasore benshi ntibazi kwigurira utuntu duto nk’utwo kurya duciriritse n’ibindi, kandi ibyo bizatuma abona ko umwitayeho bitume agukunda kurushaho.

7. Muko ntugatekereze ko gusohoka, kurya no kunywa, kwambara neza n’ibindi ko aribyo byingenzi cyane! Ahubwo jya wicaraza umukunzi wawe muganire ku bijyanye na bisinesi kandi umuhe ibitekerezo kuko aba acyeneye uwamuha ibitekerezo kurenza uko akeneye gusohoka.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyari kimuhejeje umwuka: Televisiyo benshi bakunze kwita ‘Kiromba’ yarihitanye umugabo Imana ikinga ukuboko(Videwo)

Wakibaza ngo massage ya ‘Body to body’ (umubiri ku mubiri) igezweho muri iyi minsi ikorwa ite? -Sobanukirwa