in

Amahirwe azanwa no kubaha Imana

Zaburi1

(Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi….

Azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi….

Ababi ntibamera batyo…

Matayo5:1-13

Hahirwa abakene….

Tugeze mu gihe abigisha n’abigishwa batagishaka kuvuga no kumva ibyo kwihana ibyaha ntibereke abantu urwobo rubari imbere.

Ariko dukwiriye kwita ku mahirwe azanwa no kwizera Yesu no kwihana.

Umunyamahirwe wavuzwe ni uwemeye kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ndetse agaragazwa no kwera imbuto ibihe byose.

Abakristo bera imbuto barabuze ku kigero n’abashakanye bashobora kurwana mu gitondo bakabyuka baza mu iteraniro.

Ibi bituma abantu bamwe batera abandi kwanga Imana.

Mu butumwa bwiza havuga ko n’ubwo gahunda nyinshi ziba zikeneye abantu benshi ariko Yesu akeneye abashyira mu ngiro amahame y’ubwami bwe akaba ari nabo bahiriwe. (Abafite imitima iboneye, abanyambabazi, etc…)

Ababi ntibamera batyo

(Ntibera imbuto) kuko badatuye ku isôko y’amazi atuma babasha kwera imbuto mu gihe cyose bigatuma hahora intambara mu bitirirwa izina ry’Imana.(isoko y’amezi ni Kristo)

Mbese wowe uhagaze hehe?

Zab35:1-3

Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka burana n’abamburanya, Rwana n’abandwanya. Enda ingabo nto n’inini, Uhagurukire kuntabara.

Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti”Ni jye gakiza kawe.”

Niba ushaka ko Imana ikubera agakiza ikakurwanirira ibikurwanya ari zo ntambara zo muri wowe zituma utera imbuto z’agakiza gira inyota yo kuva mu nzira y’abanyabyaha ujye mu ruhande rw’Imana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Police FC yegukana igikombe gikomeye hano mu Rwanda -Amafoto

Kamonyi! Imodoka yakoze impanuka yinjira mu nzu ikorerwamo Ubucuruzi – VIDEWO