in

Amagambo umugore adakwiye kubwira umugabo we kuko yabasenyera.

Dore amagambo umugore aba agomba kwirinda kubwira umugabo we kuko nta kindi yungura urugo usibye kurusenya:

1.Kumugereranya n’umukunzi wawe wa kera

Ntuzibeshye na rimwe ngo uvuge ijambo ryaba rigereranya umukunzi wawe wa kera n’umugabo wawe niyo waba utekereza ko byamushimisha nko kuba wenda hari ibyo umugabo wawe arusha uwari umukunzi wawe wa cyera. Uko wavuga kose waba uvuga umukunzi wawe wa cyera neza cyangwa se nabi bituma umugabo yumva ko ukimutekereza

2.Kumubwira ko wifuza ko akora nk’uko inshuti zawe zakubwiye

Abagore benshi bakunda gukora iri kosa batabizi bakabwira abagabo babo gukora nkuko inshuti zabo zababwiye. Niba ushaka ko umugabo wawe ajya agufasha imirimo yo mu rugo si byiza ko umuha urugero ngo : “Uzi ko umugore dukorana we yabwiye ko umugabo we amufasha koza ibyombo akanoza abana !” Ntukavuge na rimwe ijambo rishobora gutuma umugabo atekereza ko ibitekerezo by’abandi aribyo mugenderaho mu rukundo rwanyu.

3.Kwifuza ko akora nka runaka

Ibi bijya kumera nk’ingingo tumaze kuvugaho ariko noneho ho ntabwo uba uvuga ibyo wumvise ahubwo uba uhamya ibyo wabonye. Urugero ushobora kuba ushaka ko umugabo wawe agufata nkuko papa wawe yafataga mama wawe, niba umugabo agusabye ko umuterera ipasi ukaba uramubwiye uti: “ Abagabo b’iki gihe sinzi uko mumeze, ubuse ko Data yitereraga ipasi byamutwaraga iki ?”

4.Kumubwira ko udakunda inshuti ze

Si byiza ko umubwira umugabo wawe ko udakunda inshuti ze ngo umuhitiremo abo agomba gukunda nabo agomba kureka.

5.Kumubwira ko ushidikanya ku rukundo rwe

Akenshi ibi abagore bakunda kubikoresha nk’umutego batega abagabo babo mu gihe hari ibyo bifuza ko babakorera bigatuma babwira abagabo babo ko bashidikanya ku rukundo rwabo.

Urugero umugore ashobora kuba yifuza ko umugabo we ajya umuhamagara kenshi kandi wenda umugabo we ataribwo buryo akoresha mu kumuwereka urukundo, akaba aramubwiye ati : “ Iyo uza kuba unkunda wari kuba umpamagara ukanyifuriza ibihe byiza”. Ibyo bituma umugabo acika intege kuko hari ubwo usanga we akoresha ubundi buryo mu kwereka umugore we urukundo ariko ntabibone bigatuma amushidikanyaho.

6.Kubwira umugabo ko atitwara nk’abagabo

Hari ubwo umugabo wawe aba yikundira kumenya ibikorerwa mu rugo byose kandi akaba ariko ateye noneho wowe ukumva bikubangamiye, aho kubiganiraho ukajya umubwira ngo “ Nta mugabo wagiye mu gikoni, nta mugabo wakoze ibi…, ako ka jamba ka nta mugabo kaba gashatse kumubwira ko atitwara nk’abagabo.

7.Kumugaya

Ushobora kuba ugaya umugabo wawe yakora ikosa uti ibi nibyo uhora ukora, naho ngo icyiza nta na rimwe ajya agikora. Ibyo bituma umugabo yumva ko uri kumurwanya nawe agashaka kwirwanirira mukaba muratonganye.

Niba hari ikintu runaka atakoze neza jya wirinda kubivuga muri rusange, urase kuri icyo gikorwa. Niba umugabo wawe atashye kare kandi yari asanzwe ataha atinze wihita utanguranwa ngo : “ Ko utashye kare kandi wari umenyereye ijoro se noneho habaye iki ra ? Iyo umubwiye utyo uko byagenda kose yumva ko umushoyeho intambara nawe aba agomba kwitabara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafi arenga toni 109 yo mu kiyaga cya Muhazi yapfuye

Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso bakoze ikiganiro bambaye nk’Abapolisi ndetse banafite imbunda (Amafoto)