in

Amagambo asize umunyu Barack Obama n’umugore we babwiranye.

Barack Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umufasha we, Michelle Obama babwiranye amagambo asize umunyu ubwo bizihizaga isabukuru yimyaka 29 bamaze bashyingiranywe.

Aba bombi banyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwa Instagram, bishimira imyaka bamaranye, bifashisha amagambo asize umuntu. Michelle yaranditse ati: “Uburyo byatangiye n’ukuntu bigenda. Isabukuru nziza, Barack, ndagukunda!”. Barack Obama yagarutse ku marangamutima y’umugore we ku rubuga rwa Instagram, nawe agira ati: “Isabukuru nziza, Miche! Mu myaka 29 ishize, nk’umubyeyi, umunyamategeko, umuyobozi, umwanditsi, Madamu wa Perezida, uri inshuti yanjye magara, sinshobora kwiyumvisha ubuzima utari kumwe nanjye.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda ka Furaha umaze imyaka 25 yarabuze umutereta kubera isura ye.

Breaking news: WhatsApp, Facebook na Instagram bihuye n’ikibazo gikomeye.