in

NdababayeNdababaye

Agahinda ka Furaha umaze imyaka 25 yarabuze umutereta kubera isura ye.

Furaha Zena wo mu murenge wa Cyuve ,akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ni umukobwa w’imyaka 26 uvuga ko amaze imyaka myinshi yarabuze umusore wamubenguka kubera isura ye.

Furaha avuga ko yamenye ubwenge isura ye yarangiritse ,kubera ko yisanze ari imfubyi ,ngo kubera uburangare bw’abamureraga bituma uburwayi yari arwaye bukomera,amazuru avaho.

Mu marira menshi ,uyu mukobwa avuga ko iyo yambaye agapfukamunwa abasore barwanira kumwegera ariko yagakuramo bakifata ku munwa.Avuga ko akibona uburyo isura ye yabaye byamunaniye kubyakira ndetse yibaza uko bizagenda igihe agapfukamunwa kazaba katagikoreshwa mu Rwanda. Uyu mukobwa yavuze ko atishimira isura ye , ndetse agashinja abamureraga uburangare bwatumye atavuzwa neza bikagera ubwo isura ye yangirika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yashyinguwe mu mva ikoze nk’icupa ry’inzoga, abantu birabasetsa(Video)

Amagambo asize umunyu Barack Obama n’umugore we babwiranye.