in

Amafoto; Messi na bagenzi be bakigera muri Argentine bakiriwe n’abantu benshi kuruta abakwirukira ku marembo y’ijuru ribaye rikinguwe

Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Kabiri [muri Argentine] ni bwo indege yari itwaye Messi na bagenzi be yasesekaye i Buenos Aires.

Messi wari ukurikiwe n’umutoza Lionel Scaloni ni we wasohotse mu ndege mbere y’abandi afashe Igikombe cy’Isi mu ntoki, mbere yo kucyereka abaturage n’abanyamakuru benshi bari baje kumwakirana na bagenzi be.

Nyuma yo gusohoka mu ndege abagize ikipe y’Igihugu ya Argentine batambutse ku itapi itukura bari bateguriwe, basohorera mu modoka nini cyane ifunguye hejuru bari bateguriwe kugira ngo bayifashishe batambagiza Igikombe cy’Isi baheruka kwegukana bacyereka abaturage.

Ku mihanda ya Buenos Aires ibihumbi by’abanya-Argentine bari baje kwakira Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu cyabo yaherukaga kwegukana mu myaka 36 bari benshi cyane.

Iyi kipe kandi yari inagaragiwe na za moto ndetse n’imodoka zitagira ingano.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gutwara igikombe cy’isi kwa Argentina byatumye bamwe bitaba imana abandi barakomereka

Gicumbi: abarimu b’abasinzi baravugwaho gukubita abanyeshuri bagakomereka