in

Gutwara igikombe cy’isi kwa Argentina byatumye bamwe bitaba imana abandi barakomereka

Kuri iki cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cy’isi itsinze u Bufaransa biviramo bamwe gukomereka no kuhasiga ubuzima.
Nyuma y’uko Argentina itwaye igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa Kuri penaliti 4-2, abantu barishimye cyane ariko bambwe ntibyabagwa neza kuko hari aba biguyemo.


Muri Kannur mu Majyepfo ya Kerara, aho ni mu Buhinde, bahisemo kurebera uyu mukino hamwe kuri Televiziyo ariko nyuma y’uko urangiye abafana ba Argentine barishimye cyane ndetse banateza umuvundo bituma umwana w’imyaka 17 witwa Akshaya Kumar ahasiga ubuzima kubera gukandagirwa n’umuvundo w’abantu.
Nkuko polisi yo mu Buhinde yabyemeje ejo, usibye uyu mwana wapfuye akandagiriwe mu muhanda, hari n’abandi bafana 3 bakomeretse ku buryo bukomeye bakiri kwitabwaho n’abaganga.
Polisi kandi yatangaje ko imaze gufata abantu 6 bakekwaho kuba ari bo bateje umuvudo bitewe n’inzoga nyinshi bari banyweye.

Iyi mivundo ntabwo ari hariya yagaragaye gusa ahubwo yanagaragaye mu tundi duce two mu Buhinde twa Kochi na Thiruvananthapuram ariko aba polisi baratabaye nubwo nyuma y’umukino nabo bagabweho ibitero n’abafana bavuga ko bababujije ibyishimo byabo kandi Argentine yegukanye igikombe cy’isi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uretse gutsindira igikombe cy’isi n’imitima y’abantu, Messi yatsindiye urubuga rwa Instagram

Amafoto; Messi na bagenzi be bakigera muri Argentine bakiriwe n’abantu benshi kuruta abakwirukira ku marembo y’ijuru ribaye rikinguwe